Wari uzi ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yigeze kuba umushoferi wa Taxi!

 Inshamake   Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko isenyuka ry’Abasoviyeti ryatumye ashakira ubuzima mu gutwara tagisi(Taxi) kugira ngo abone amaramuko.

Wari uzi ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yigeze kuba umushoferi wa Taxi!

 Inshamake   Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko isenyuka ry’Abasoviyeti ryatumye ashakira ubuzima mu gutwara tagisi(Taxi) kugira ngo abone amaramuko.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.


Putin avuga ko iherezo ry’ "Uburusiya bw’amateka," aho yahoze ari umukozi w’inzego z’umutekano za KGB z’Abasoviyeti, akaba yababajwe aninubira ko USSR(Union of Soviet Socialist Republics) yasenyutse mu myaka mirongo itatu ishize, ndetse ko bikomeje kuba amahano ku baturage.

 

Ibi bikaba ari bimwe mu byatangajwe n’ikigo cya leta gishinzwe amakuru RIA Novosti ku cyumweru, aho ari bimwe mu bice bya firime iri hafi gukorwa na televiziyo yitwa Channel One, yiswe "Uburusiya. Amateka ya vuba".

 

Perezida Putin agira ati

Ubundi se, Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zashenywe niki? Ubu ni bwo gusenyuka k'u Burusiya bw'amateka ku izina rya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti.

 

Putin wababajwe cyane no gusenyuka kwa USSR, avuga ko uku gusenyuka ari "impanuka ikomeye ya geopolitike yo mu kinyejana cya 20", mu gihe byari bisanzwe bizwi neza ko Putin abifata nk'akaga, ariko ibyo yatangaje ku byerekeye ibibazo by'ubuzima yagize icyo gihe ni bishyashya.

 

Yagize ati

Rimwe na rimwe nagombaga gukarata(kuba umukarasi). Gukarata mvuga ni ugukoresha imodoka nk'umushoferi ntwara ibintu n’abantu. Mvugishije ukuri, ntibyari ibintu biryoshye namba, ariko niko byagenze.

Perezida Putin wababajwe cyane no gusenyuka kwa USSR, avuga ko kuba umushoferi wa Taxi bitari byoroshye.

Yakomeje avuga ko icyo gihe, amatagisi atari menshi mu Burusiya, kandi abantu batari bake ku giti cyabo bamburaga abantu batazi kugira ngo barebe ko babona ibyo kurya, ndetse ko hari bamwe mbere bakoreshaga n'imidoka z'akazi, nk'izitwara abarwayi (ambulances), bakazikoresha nka taxi.

 

Hagati aho, mu ntangiriro za 1990, Vladimir Putin yakoraga mu biro by'umukuru w'Umujyi wa Saint Petersburg Anatoly Sobchak, aho avuga ko yeguye muri KGB muri Kanama 1991, nyuma y'igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mikhail Gorbachev, ari nabyo byatumye URSS/USSR isenyuka, u Burusiya buhinduka igihugu cyigenga.

Guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mikhail Gorbachev, nibyo byatumye URSS/USSR isenyuka, u Burusiya buhinduka igihugu cyigenga.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!