Weasel avuga iki ku muntu ushobora gusimbura Radio muri Goodlyfe?

 Inshamake   Nyuma yuko nyakwigendera Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda ‘Goodlyfe’ amaze kwitaba Imana, amakuru yakomeje kugenda acicikana hirya no hino avuga ko umuhanzi Pallaso ariwe ugiye gusimbura Radio gusa Weasel usigaye muri iri tsinda yayamaganiye kure.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yise ay’ibihuha yavugaga ko Radio azasimburwa n’umuhanzi King Saha, benshi bahamya ko afite ijwi rimeze kimwe nirya nyakwigendera Radio, ariko  kugeza ubu Weasel yabihakanye yivuye inyuma ntamusimbura akeneye kandi ko yihagije.

King Saha niwe wavugwaga ko yasimbura Radio muri Goodlyfe kubera ijwi nk'irye!

Weasel yagize ati:“Ndihagije, nta wundi muntu nkeneye. Umuntu umwe wenyine wari ushoboye yarapfuye, kuririmba njyenyine ndabishoboye."
Uyu muhanzi yongeyeho ko King Saha ari inshuti ye cyane ariko ko nta gahunda afite yo kuririmbana na we muri Goodlyfe, n'ubwo hari andi makuru yakomeje kugenda acicikana hirya no hino avuga ko haramutse habonetse umusore ufite ijwi nk'irya Radio wamaze gutabaruka nta kabuza yahita yinjira muri iri tsinda.

Pallaso ni umwe mu bahanzi byavugwaga ko bashobora gusimbura Radio ariko Weasel yabihakanye.

Itsinda Goodlyfe ryavukiye muri Uganda mu mwaka wa 2008 rigizwe n’abasore babiri ‘Weasel na Radio’, rimenyekana cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo Bread & Butter, Ability, Neera n'izindi nyinshi, gusa tariki 01 Gashyantare 2018, nibwo Radio yitabye Imana, aho bari baherutse gukora indirimbo bise Kyuma bakoranye na Spice Diana.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!